Amasomo ya Misa

Sunday, 08 November 2026

Amasomo

AMASOMO YO KU CYUMWERU CYA 32 GISANZWE

Umwaka: AUmwaka w'imbangikane

Isomo rya mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga(Buh 6,12-16)

12Ubuhanga burabengerana kandi ntibujya bucuyuka; bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza, n’ababushakashaka bakabubona. 13Bwihishurira ababwifuza, bugafata iya mbere mu kubiyereka. 14Uzindutse abugana ntananirwa, abusanga bwicaye imbere y’umuryango. 15Kubuzirikana byungura ubushishozi, n’uraye ijoro abushaka ntaba acyongeye guhagarika umutima, 16kuko ari bwo bukwira hose bwishakira ababukwiriye, bukabakirana urugwiro aho bubasanze mu mayira, kandi bugasabana na bo mu bitekerezo byabo.

Iryo ni Ijambo ry'Imana

Zaburi

Zaburi ya 63(62), 2, 3-4, 5-6, 7-8

Inyik/ Nyagasani Mana yanjye umutima wanjye ugufiyiye inyota.

Nyagasani Mana yanjye umutima wanjye ugufiyiye inyota.

Nyagasani, ni wowe Mana yanjye,
mpora ngushaka uko bukeye!
Umutima wanjye ugufitiye inyota,
n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi,
meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.

Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu,
mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe;
ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu,
umunwa wanjye uhora ukwamamaza.

Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho,
izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza.
Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro,
ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo,
maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe.

Iyo ngutekerereje aho ndyamye,
mara amasaha ngusenga,
kuko utahwemye kuntabara,
nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe.

Isomo rya kabiri

Isomo ryo mu ibaruwa yambere Mutagatifu Pawulo intumwa ya ndikiye Abanyatesaloniki(1 Tes 4, 13-18)

13Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera. 14Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. 15Dore icyo tubabwira giturutse ku ijambo rya Nyagasani: twebwe abazima, abazaba bakiriho ku munsi w’amaza ya Nyagasani, nta bwo tuzabanziriza na gato abapfuye. 16Koko rero, ku kimenyetso gitanzwe n’umumalayika mukuru mu ijwi riranguruye, no ku mworomo w’impanda y’Imana, Nyagasani ubwe azamanuka mu ijuru. Nuko abapfuye bizera Kristu babanze bazuke, 17hanyuma twebwe abazima, abazaba basigaye, duhite twererezwa hamwe na bo mu bicu, kugira ngo dusanganire Nyagasani mu kirere, bityo tuzabane na Nyagasani iteka ryose. 18Murajye rero muhumurizanya muri bene ayo magambo.

Iryo ni Ijambo ry'Imana

Isomo ryo mu ibaruwa yambere Mutagatifu Pawulo intumwa ya ndikiye Abanyatesaloniki(1 Tes 4, 13-14)

13Bavandimwe, nta bwo dushaka ko muguma mu bujiji ku byerekeye abapfuye, kugira ngo mudaheranwa n’ishavu, nk’abandi batagira icyo bizera. 14Nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi yazutse, ni na ko abapfuye bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We.

Iryo ni Ijambo ry'Imana

Ibangondirimbo ribanziriza ivanjiri

Mt 24, 42.44

Alleluya alleluya.
Murabe maso kandi muhore mwiteguye,
kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.
Allelluya.

Ivanjili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na mutagatifu Matayo(Mt 25, 1-13)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby'ihindukira rye, maze abacira umugani agira ati «1Ubwo rero Ingoma y’ijuru izagereranywa n’abakobwa cumi bafashe amatara yabo, bajya gusanganira umukwe. 2Batanu muri bo bari abapfayongo, abandi batanu ari abanyamutima. 3Abakobwa b’abapfayongo bafata amatara yabo, ariko ntibajyana amavuta yo kongeramo; 4naho abanyamutima bafata amatara hamwe n’amavuta mu tweso. 5Nuko rero umukwe atinze, barahunyiza, bose barasinzira. 6Ariko mu gicuku akamu karavuga ngo ’Dore umukwe araje, nimujye kumusanganira!’ 7Nuko ba bakobwa bose barabaduka, batunganya amatara yabo. 8Ab’abapfayongo babwira ab’abanyamutima bati ’Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ 9Ariko abanyamutima barabasubiza bati ’Ahubwo nimugane abacuruzi, mwigurire, tutavaho tubura aduhagije twese.’ 10Igihe bagiye kuyagura, umukwe aba araje; abiteguye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuko umuryango urakingwa. 11Hanyuma ba bakobwa bandi baraza, barahamagara bati ’Nyagasani, Nyagasani, dukingurire!’ 12We rero arabasubiza ati ’Ndababwira ukuri: simbazi!’ 13Nuko rero, murabe maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.»

Iyo ni Ivanjili ntagatifu

Sangiza & Kurikirana